Comment on Ruhago y’Abagore: Macuba ikomeje kuvunderezamo! Ibyaranze umunsi wa Kabiri by Eric Nakata
Comment on Ruhago y’Abagore: Macuba ikomeje kuvunderezamo! Ibyaranze umunsi wa Kabiri by Eric Nakata
Homepage   /    sports   /    Comment on Ruhago y’Abagore: Macuba ikomeje kuvunderezamo! Ibyaranze umunsi wa Kabiri by Eric Nakata

Comment on Ruhago y’Abagore: Macuba ikomeje kuvunderezamo! Ibyaranze umunsi wa Kabiri by Eric Nakata

Eric Nakata,Habimana Sadi 🕒︎ 2025-10-28

Copyright umuseke

Comment on Ruhago y’Abagore: Macuba ikomeje kuvunderezamo! Ibyaranze umunsi wa Kabiri by Eric Nakata

Kimwe mu byaranze umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Abagore y’Umupira w’amaguru w’Abagore, ni Macub WFC yabonye intsinzi ya Kabiri yikurikiranya. Guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025, kugeza none tariki ya 26 Ukwakira, habaye imikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere. Imwe mu makipe akomeje gutungura benshi muri iyi shampiyona imaze kugira abakunzi benshi, ni Macuba WFC yo mu Karere ka Nyamasheke. Nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe yatsinze Bugesera WFC ibitego 2-0 ku kibuga cya yo. Ni ibitego byatsinzwe na Ugirumurera Josephine ku munota wa Gatandatu na Mukasibomana Angelique wagitsinze ku munota wa 85. Iyi kipe yuzuzaga umukino wa Kabiri wikurikiranya ibona amanota nyuma yo kuyakura i Huye ubwo yatsindaga APR WFC igitego 1-0. Indi kipe yakoze ibikomeye, ni APR WFC yatsindiye Muhazi WFC i Rwamagana ibitego 3-0. Ikipe y’Ingabo yari yatakaje umukino wa mbere. Indi yongeye gutuma benshi bayibazaho, ni AS Kigali WFC yanganyije na Kamonyi WFC 0-0 mu mukino wabereye mu kibuga cyuzuyemo amazi. Abanya-Mujyi bari banganyije na Forever WFC 0-0 mu mukino wa mbere wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports WFC yongeye gutsinda ibitego 8-0 mu mukino yari yasuye Nyagatare WFC mu mukino wabereye Kiramuruzi. Ikipe yo mu Nzove yatsindiwe na Gikundiro Scholastique watsinze ibitego bibiri, Uwase watsinzemo bibi, Ukwinkunda Jeannette “Jiji” na Coralie Odette Nguema ndetse na Nahimana buri umwe yatsinze igitego kimwe n’ikindi ikipe bari bahanganye yitsinze. Indi mikino yabaye: Inyemera WFC 1-2 Indahangarwa WFC Forever WFC 1-2 Police WFC Imikino y’umunsi wa Gatatu izakinwa ku wa 1&2 Ugushyingo 2025: Rayon Sports WFC vs Forever WFC [Nzove] Indahangarwa WFC vs Nyagatare WFC [Kabarondo] AS Kigali WFC vs Macuba WFC [Tapis rouge] APR WFC vs Bugesera WFC [Stade Kamena] Police WFC vs Kamonyi WFC [EACC Masaka] Muhazi United WFC vs Inyemera WFC [AEE Rwamagana]

Guess You Like

City to host Paws at the Park
City to host Paws at the Park
News release The city of Santa...
2025-10-28
Texas Tech scorches tortilla tradition
Texas Tech scorches tortilla tradition
NEWYou can now listen to Fox N...
2025-10-20