Claude 'Cucuri' wasifuye APR FC itsinda Mukura VS mu basifuzi bahagaritswe
Claude 'Cucuri' wasifuye APR FC itsinda Mukura VS mu basifuzi bahagaritswe
Homepage   /    sports   /    Claude 'Cucuri' wasifuye APR FC itsinda Mukura VS mu basifuzi bahagaritswe

Claude 'Cucuri' wasifuye APR FC itsinda Mukura VS mu basifuzi bahagaritswe

Editor 🕒︎ 2025-10-22

Copyright kigalitoday

Claude 'Cucuri' wasifuye APR FC itsinda Mukura VS mu basifuzi bahagaritswe

Ibi byemezo bireba uyu mukino wari uw’umunsi wa kane wa shampiyona byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imisifurire aho bivuga ko Ishimwe Jean Claude wari hagati ahagaritswe ibyumweru bibiri kubera kudatanga ikarita y’umuhondo yari kuvamo umutuku ku ikosa Niyigena Clement yakoreye Hakizimana Zuberi . Muri Ibi byemezo bagize bati" Nyuma yo gusuzuma imigendekere y’uyu mukino, komisiyo yasanze Ishimwe J. Claude yarakoze ikosa ryo kudatanga ikarita y’’umuhondo yari kuba ari iya kabiri ku mukinnyi Nomero 17(Niyigena Clement) wa APR FC (Yari guhita iba ikarita itukura), bityo ahagaritswe ibyumweru Bibiri nk’uko amategeko abiteganya." Iyi myanzuro ikomeza ivuga ko kandi umusifuzi Mugabo Eric wari uwa mbere w’igitambaro ku ruhande nawe yakoze ikosa ryo gufata icyemezo tekinike cyitaricyo kandi kigira ingaruka ku byavuye mu mukino, ubwo yangaga igitego cya Mukura VS cyatsinzwe na Boateng Mensah ku munota wa 86 bityo akaba yahagaritswe ibyumweru bine adasifura. Komisiyo iti" Kuri Mugabo Eric yakoze ikosa ryitwa "Decision technique incorrecte infuençant le resultat du match" aho yanze igitego cya Mukura VS ku munota wa 86 yerekana ko umukinnyi wa Mukura VS yari yaraririye kandi atari byo (No Offside), akaba ahagaritswe ibyumweru bine nk’uko amategeko abiteganya." Ntabwo ari aba basifuzi gusa bahagaritswe kuko hanahagaritswe ibyumweru bine Habumugisha Emmanuel wari umusifuzi wo ku ruhande mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Rayon Sports yanganyinemo na Gasogi United 2-2, aho nawe yanze igitego cya Gasogi United avuga ko habayemo kurarira. Nubwo bimeze gutya ariko FERWAFA yavuze ko ibyavuye mu mukino bidahinduka nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya munani agaka ka kabiri ivuga ibyerekeye kwemeza ibyavuye mu mukino. Iri shyirahamwe kandi ryanavuze ko hari kuvugururwa amategeko y’imisifurire mu Rwanda yo muri 2019 kugira ngo agendane n’igihe ndetse rizakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw’abasifuzi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.

Guess You Like

Blues goalie Joel Hofer moves forward after tough outing
Blues goalie Joel Hofer moves forward after tough outing
John Kelly talks about his ret...
2025-10-21
Texas Tech scorches tortilla tradition
Texas Tech scorches tortilla tradition
NEWYou can now listen to Fox N...
2025-10-20
Marcus Freeman 'Uncertain' On Notre Dame's Future as Independent
Marcus Freeman 'Uncertain' On Notre Dame's Future as Independent
Before the Orange Bowl in Janu...
2025-10-22