By Habimana Sadi
Copyright umuseke
Itsinda rigizwe n’abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Singida Big Stars yo muri Tanzania, ryageze mu Rwanda ho iyi kipe ije gukina na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwabo, CAF Confederation Cup 2025.
Iyi kipe yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Abarimo kapiteni wa yo ukomoka muri Uganda, Khalid Aucho, bazanye n’ikipe ya bo ndetse batangaza ko ikibazanye mu Rwanda ari ugushaka intsinzi n’ubwo batirengagije ko bazahura n’ikipe nziza.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025 saa Moya z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe muri Tanzania. Ikipe izasezerera indi izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre y’i Burundi na Al Akhdar SC yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda.