Copyright kigalitoday

Ni umukino mu gice cya mbere, amakipe yombi yakinnye umupira uringaniyr abanyezamu baba itandukaniro ku mpande zombi yaba Ishimwe Pierre wa APR FC na James wa Kiyovu Sports. Nko ku munota wa gatanu Kiyovu Sports yari itsinzwe igitego ku ishoti Ruboneka Jean Bosco yateye ariko umunyezamu James afata umupira mu buryo bwiza. Ku rundi ruhande kandi, ku munota wa 14 Ishimwe Pierre yatabaye APR FC ubwo yashyiraga muri koruneri umupira ukomeye watewe na Nsanzimfura Keddy kuri kufura nyuma y’ikosa Byiringiro Gilbert yari akoreye rutahizamu Sandja Bulaya hafi y’urubuga rw’amahina. Ku munota wa 18 Kiyovu Sports yakoze impinduka zitateguwe ubwo Amiss Cedric yagiraga imvune agasimburwa na Uwineza Rene. Uwineza Rene yageze mu kibuga atangira gufasha Kiyovu Sports ku ruhande rw’ibumoso, arema uburyo butandukanye nubwo butagiye bubyazwa umusaruro. Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yafungura umukino ngo haboneke igitego ariko bitayakundiye. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Niyomugabo Claude yahinduriye umupira imbere ibumoso uza mu rubuga rw’amahina, usanga Lamine Bah washyizeho umutwe ariko umunyezamu James awushyira hanze. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yarushije ikipe ya APR FC mu mikinire, nubwo uburyo yabonye butari bwinshi nabwo itabubyaje umusaruro. Nsanzimfura Keddy wakinaga hagati mu kibuga, ari mu bakinnyi bagerageje uburyo bwinshi akoresheje amashoti aremereye yatereraga kure ariko umunyezamu Ishimwe Pierre agakora akazi gakomeye cyane ashyira imipira muri koroneri. Ku munota wa 67, ikipe ya APR FC yasimbuje ikuramo Mahmoud Lamine Bah asimburwa na Niyibizi Ramadhan naho Denis Omedi asimburwa na Mugisha Gilbert. Kiyovu Sports nayo yakuyemo Niyo David asimburwa na Rukundo AbdoulRahman ’Paplay’. Kiyovu Sports yagize igice cya kabiri cyiza dore ko kugeza ku munota wa 77 mu guhererekanya umupira yarushaga APR FC, yongeye gusumbuza ikuramo Cherif Bayo ishyiramo Bukuru Christophe mu gihe Uwineza Rene wari wasimbuye yasimbuwe na Gabriel Fils. Ku munota wa 80 w’umukino APR FC yari ku gitutu cyo gushaka igitego yakomeje gushyiramo abakinnyi basatira ishyiramo Iraguha Hadji wasimbuye Hakim Kiwanuka. Ku munota 82, Rukundo AbdoulRahman yazamukanye umupira hagati mu kibuga akorerwa ikosa na Ronald Ssekiganda wahise ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ivamo umutuku APR FC igasigara ikina ari abakinnyi icumi. Mu minota icumi ya nyuma y’umukino amakipe yombi yerekanye umupira mwiza asatirana,hanabonekamo uburyo bw’ibitego ariko butabyajwe umusaruro, iminota 90 isanzwe n’itanu yongereweho irangira ari 0-0, Nsanzimfura Keddy ahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino. Kunganya uyu mukino, byatumye APR FC itakaza amanota abiri ya mbere muri shampiyona 2025-2025 nubwo yo imaze gukina imikino itatu aho ifitemo amanota arindwi. Kiyovu Sports yo mikino itanu yujuje, ifitemo amanota atandatu aho imaze gutsinda umukino umwe, ikanganya itatu itsindwa undi. Indi mikino yabaye: Bugesera FC 0-1 AS Muhanga Etincelles 0-0 Gorilla FC Mukura VS 2-0 AS Kigali Musanze FC 1-1 Rutsiro FC