Copyright umuseke

Imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe imisifurire ku mikino yo muri Rwanda Premier League, yo ku munsi wa 5 yasohotse ivuga ko APR FC itibwe ku mukino wayo na Kiyovu Sports Club. Uyu mukino wabaye tariki 25 Ukwakira, 2025, ikipe ya APR FC yiyambaje Komisiyo ishinzwe imisifurire tariki 27 Ukwakira, 2025 ivuga ko yasifuriwe nabi. Ntibavuga ko icyo APR FC yasabaga, ariko kuri X yahoze ari Twitter, APR FC yerekanaga amashusho ivuga ko umusifuzi yayimye penality. Komisiyo imaze gusuzuma yasanze umusfuzi yarafashe ibyemezo bikwiye muri uwo mukino. Indi kipe yari yareze ni Amagaju FC yagaragaje ko abasifuzi bayibye mu mukino wayo na Rayon Sports wabaye tariki 24 Ukwakira, 2025. Amagaju FC yatanze ikirego avuga ko umukinnyi Rwema Amza atakoze ikosa ryamuhesha ikarita y’umutuku. Icyemezo cya Komisiyo igenga imisifurire kivuga ko igendeye ku mashusho, ikanareba raporo ya Komiseri w’umukino, yasanze bigaragara ko umusifuzi yari hafi y’aho ikosa ryabereye, abireba neza, bityo Komisiyo isanga yarafashe icyemezo gikwiye. Undi mukino wabayemo ibibazo bikomeye by’imisifurire ni uwahuje Bugesera FC na As Muhanga, gusa hano ntabwo bavuze ikipe yareze. Komisiyo y’imisifurire yarebye amashusho na raporo ya Komiseri y’uyu mukino wabaye tariki 25 Ukwakira, 2025 kuri Stade ya Bugesera, isanga ku munota wa 20, umukinnyi Hategekimana Bonheur umunyezamu wa As Muhanga yararenze urubuga rw’amahina agarura umupira n’amaboko, iri ngo ni ikosa rigaragara ribuza ko ikipe bahanganye itsinda igitego, bityo ngo yagombaga guhabwa ikarita y’umutuku, ndetse hakanatangwa coup-franc (free-kick). Ku munota wa 45 w’igice cya mbere aho umupira wakoze ku musifuzi ntahagarike umukino, na byo ngo ni ikosa kuko ari bwo ikipe ya As Muhanga yabonye igitego. Umusifuzi w’uyu mukino witwa Kwizera Olivier yahanishijwe guhagarikwa ibyumweru 5 adasifura, naho umusifuzi wo ku ruhande witwa Mbonegena Seraphin ahanishwa kumara ibyumweru 4 adasifura. UMUSEKE.RW
 
                            
                         
                            
                         
                            
                        