Sports

Kiyovu Sports yavuye i Muhanga yemye

By Habimana Sadi

Copyright umuseke

Kiyovu Sports yavuye i Muhanga yemye

Ibifashijwemo na Niyo David, Kiyovu Sports yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, hakomeje shampiyona y’abagabo y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya Mbere, hakinwa imikino y’umunsi wa Kabiri.

AS Muhanga yari iri mu rugo, yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya yo mu Karere ka Muhanga.

Urucaca rwari rwari rwakoze impinduka mu bakinnyi 11 bakinnye na Rayon Sports, rukuramo Rukundo Abdulrahman “PaPlay”, Byiringiro David, Assouman, Rwabuhihi Placide na Niyo David, bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Aba bari basimbuwe na Niziyimana Karim, Ishimwe Jean Rène, Uwineza Rène, Nsanzimfura Keddy na Nkundamana Avit.

Ni umukino watangiye amakipe yombi acungana, cyane ko yose yari ahuriye ku kuba yaratsinzwe umukino ubanza.

Urucaca rwashoboraga kubona igitego ku munota wa 37 ariko umupira mwiza Moïse Sanaja yari abonye, ntiyabasha kuwushyira mu izamu.

Ni nyuma y’uko uyu rutahizamu yari yacenze umunyezamu wa AS Muhanga, ariko umupira umubana muremure kugeza urenze.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Mu gice cya Kabiri, Kiyovu Sports yagarutse igaragaza inyota yo kubona igitego ndetse ku munota wa 60, umutoza Haringingo Francis Mbaya, yahise akora impinduka.

Yakuyemo Chérif Bayo wagowe n’uyu mukino na Uwineza Rène, basimburwa na Niyo David na Mutunzi Darcy.

Aba bombi bari bagiyemo, bari bagiye kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi kugira ngo umutoza arebe niba yabona igitego.

AS Muhanga yakomeje kuba nziza mu gice cy’ubwugarizi, ariko by’umwihariko umunyezamu wa yo akomeza kuyifasha.

Umukino ugeze ku munota wa 70, Mbaya yongeye gukora impinduka akuramo Amiss Cédric na Nsanzimfura Keddy, basimbuwe na Rukundo Abdulrahman na Uwiyeremye wari ugiye mu busatirizi.

Izi mpinduka zatumye Urucaca rukomeza kotsa igitutu kuri AS Muhanga ndetse ku munota wa 87 w’umukino, rufungura amazamu.

Niyo David wagiye mu kibuga asimbuye, yatsindiye Kiyovu Sports ku mupira mwiza yari ahawe na Uwiyeremye maze Abayovu batahana amanota yuzuye.

Nyuma kandi, umufana w’Urucaca witwa Badru, yegukanye ibihumbi 25 Frw nyuma yo guhigika uwa AS Muhanga mu bihembo bitangwa na Rwanda Premier League ifatanyije na ePoBox Rwanda.

Undi mukino wabereye kuri Stade Umuganda, Gasogi United yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-2.

Kuri uyu wa Gatandatu, imikino y’umunsi wa Kabiri ya shampiyona, irakomeza ku bibuga bitandukanye.

Amagaju FC irakira Bugesera FC, Musanze FC irakira AS Kigali mu gihe Etincelles FC yakira Marines FC. Ni imikino yose itangira Saa Cyenda z’amanywa.