By Editor
Copyright kigalitoday
Babitangaje ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga Umujyi wa Huye ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, ari nabwo yasuye inyubako ya Huye Business Mall.
Ibikorwa byo kubaka iyo nyubako y’ubucuruzi bigeze kuri 56%, ubu abikorera bamwe bakaba baratangiye gufatamo imiryango yo gukoreramo mu mwaka utaha wa 2026.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Bagabe Butera Gervais yabwiye Minisitiri w’Intebe ko mu mpera z’umwaka utaha iyi nzu y’ubucuruzi izaba yuzuye. Iyi nyubako aho igeze ikaba imaze gutwara Miliyari 4.8Frw.
Iyi nyubako izakemura ikibazo cy’imiryango y’ubucuruzi yari yaramaze gushira muri uyu mujyi, gusa izaba ifite umwihariko wo gukorerwamo ubucuruzi bwagutse burimo za ‘super market’ ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere umujyi.
Ati “Imiryango yo gucururizamo hano yari yarashize, ubu ntiwawushaka ahantu hagenewe ubucuruzi kandi hari urujya n’uruza ngo uwubone, iyi nyubako rero ni igisubizo kuri icyo kibazo”.
Bagabe yanaboneyeho gusaba Minisitiri w’Intebe kubafasha kubona ibibanza byo kubaka, kuko bafite imishinga yo gukomeza kubaka inyubako z’ubucuruzi ndetse ikaba ari imishinga myiza yazafasha abaturage guhindura ubuzima.
Ati “Turashaka kubaka za Hoteli ndetse n’amacumbi kugira ngo dufashe abantu benshi, kuko abagana aka karere baba bashaka kuhacumbika ndetse n’abanyeshuri bakenera amacumbi. Twabasabaga ubufatanye muri ibi bikorwa byacu cyane icyo kuduha ibibanza bya Leta tukubakaho inyubako, zaba iz’amacumbi cyangwa ubucuruzi”.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yabwiye abikorera ko Leta yiteguye kubafasha aho bishoboka, abasaba ko ibyo bakeneye babishyikiriza inzego z’ubuyobozi na bo bakabafasha kubishyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yasuye akarere ka Huye nyuma yo gusura aka Nyaruguru. Ibikorwa bye byo gusura ahantu hatandukanye birakomereza mu cyanya cyahariwe inganda cya Sovu mu Karere ka Huye, akomereze mu Karere ka Gisagara.