Ibigo 24 byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe
Ibigo 24 byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe
Homepage   /    health   /    Ibigo 24 byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe

Ibigo 24 byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe

Ndekezi Johnson 🕒︎ 2025-11-03

Copyright umuseke

Ibigo 24 byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe

Ku nshuro ya cumi, ibihembo ngarukamwaka bizwi nka Service Excellence Awards bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga by’indashyikirwa mu kwakirana ubwuzu ababigana no gutanga serivisi inoze byatanzwe. Ibi bihembo bitegurwa n’Ikigo Kalisimbi Events ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo, byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira 2025. Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko buri mwaka bakora ubushakashatsi bugamije kumenya abatanga serivisi nziza, bakabashimira, kandi bikaba n’umuyoboro mwiza wo kungurana ibitekerezo. Yagize ati: “Intumbero yacu ni ukwaguka tukarenga imbibi z’u Rwanda, tukagera no mu Karere, tugatumira abashoramari bagize uruhare mu iterambere rya Afurika.” Abahawe ibi bihembo bahurije ku kuba bibongerera imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora no kurushaho gutanga serivisi inoze ku babagana, kuko umukiriya ari umwami. David Mitali, umukozi wa Rwanda Stock Exchange, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi inoze, bakomeje gufasha abantu n’ibigo gusobanukirwa neza iby’imari n’imigabane. Uko ibigo 24 byahembwe Cement Manufacturer of the year: Cheetah Cement Meat Producer of the year: Peal Ltd (Cooko) Microfinance of the year: Asa Microfinance Construction provider of the year: Homan Ltd Fitness Center of the year: KT Fitness Entertainment Lounge of the year: Paddock Lounge Logistics Company of the Year: Ceva Interfreight Recreational center of the year: Kigali Universe Abroad service provider of the year: Mega Global link Health and fitness center of the year: ⁠Goodrich Life care Travel agency of the year: Rama Travel Ltd Real estate company of the year: Dream Property Local Beverages company of the year: Shuwa Group Ltd Internet service provider of the year: Canal Box Digital health care company of the year: Smart applications Optical center of the year: Eva Optical Boutique hotel of the year: Kigali Delight Home Appliance center of the year: Faruki magazine Interior Designer of the year: ABFR cons LTD Fintech company of the year: Spenn Tour guide of the year: Magezi Jean Xavier Cleaning company of the year: Noza spaces SPA of the year: Heroes Vitality SPA Commercial bank of the year: GT Bank NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Guess You Like