FERWAFA vs APR FC: Ni inde uzatahana amanota atatu?
FERWAFA vs APR FC: Ni inde uzatahana amanota atatu?
Homepage   /    sports   /    FERWAFA vs APR FC: Ni inde uzatahana amanota atatu?

FERWAFA vs APR FC: Ni inde uzatahana amanota atatu?

Habimana Sadi 🕒︎ 2025-10-31

Copyright umuseke

FERWAFA vs APR FC: Ni inde uzatahana amanota atatu?

Nyuma y’uko APR FC itanyuzwe n’ibyemezo bya Komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, aho ikomeje gusaba ko umukinnyi wa yo, Ronald Ssekiganda akurirwaho ikarita y’umutuku yeretswe ku mukino wa shampiyona wayihuje na Kiyovu Sports, hakomeje kwibazwa uruhande ruzatsinda uru rugamba hagati y’impande zombi. Mu cyumweru gishize, ni bwo Kiyovu Sports na APR FC zagabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona. Ni umukino warangiye ikipe y’Ingabo itemeranya n’ibyemezo by’umusifuzi, Rulisa Patience wari wawuyoboye. Ni nyuma y’uko umukinnyi wo hagati, wa APR FC, Ronald Ssekiganda yeretswe ikarita ya Kabiri y’umuhondo yavuye ikarita itukura nyuma y’ikosa yari akoreye Rukundo Abdulrahman “PaPlay”. Nyuma y’umukino, ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, ikipe y’Ingabo yasohoye ibaruwa yisegura ku bafana ba yo ku bw’uyu musaruro ariko irenzaho ko umusifuzi atayibaniye ku byemezo birimo icyo kutayiha penaliti bavuga ko yakorewe Denis Omedi ndetse n’ikarita ya Kabiri y’umuhondo yeretswe Ssekiganda. Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe, bwandikiye Ferwafa busaba ko komisiyo y’abasifuzi yasuzuma neza amashusho y’uyu mukino ubundi ikaba yabarenganura igakura ikarita y’umuhondo kuri uyu mukinnyi wa bo w’umunya-Uganda. Ferwafa ntiyatinze gusubiza, kuko yavuze ko nyuma yo gusuzuma amashusho y’uyu mukino, yasanze umusifuzi, Rulisa Patience yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino. Nyuma y’iki gisubizo cy’iri shyirahamwe riyobora ruhago mu Rwanda, ikipe y’Ingabo yahise isaba Komite Nyobozi ya Ferwafa gushyiraho Komisiyo idafite aho ibogamiye, ikagenzura ibyemezo by’abasifuzi ku mukino wayihuje n’Urucaca. Uretse ibyo kandi, Chairman w’ikipe y’Ingabo, avuga ko atanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’iri shyirahamwe biciye muri Komisiyo y’abasifuzi. Akomeza avuga ko bahawe amashusho agaragaza umukinnyi wa bo [Ssekiganda] ariko ntibahabwe ay’icyo baregera. Aha ni ho ikipe ya APR FC ihera ivuga ko kuba amashusho agaragaza icyo baregera yarabuze maze hagashingirwa ku byemezo by’umusifuzil, nta gaciro bifite. Ferwafa nta kindi irasubiza ku byo ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwavuze nyuma y’imyanzuro ya Komisiyo y’abasifuzi muri iri shyirahamwe. Gusa si kenshi iyi kipe ikunze kugaragara itishimira ibyemezo by’abasifuzi.

Guess You Like

Texans Urged to Trade for Raiders OL Jackson Powers-Johnson
Texans Urged to Trade for Raiders OL Jackson Powers-Johnson
If the 2025 trade deadline pla...
2025-10-31