Copyright umuseke

Nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwanditse ibaruwa yisegura ku bakunzi ba yo ku bwo kutabona intsinzi kuri uyu mukino ariko yemera ko no mu kibuga abakinnyi batanze bike. Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo. Umwe mu yari ihanzwe amaso na benshi, ni uwahuje Kiyovu Sports na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ariko iy’Ingabo yasoje umukino ituzuye kubera amakarita abiri y’umuhondo yeretswe Ronald Ssekiganda bikamuviramo ikarita itukura. Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC, bwanditse ibaruwa yisegura ku bakunzi ndetse n’abafana ba yo ariko bemera ko n’imikinire y’abakinnyi yari hasi. Aha ni ho basaga n’abaganisha ku mitoreze ya Taleb. Bati “Turasaba imbabazi ku bwo kutabona intsinzi ku mukino twakinnye. Twemera ko imikinire yari itandukanye n’ibyo twari twiteze. Tubijeje ko dufite ubushake kandi twiteguye kuzitwara neza mu mikino itaha.” Yasabye abafana kwihangana, ahanini ku misifurire itari myiza aho ivuga ko yimwe Penariti ndetse ikaba itanemera ikarita itukura yeretswe Ssekiganda. Ikipe y’Ingabo ivuga ko ikarita ya Kabiri y’umuhondo yeretswe uyu mukinnyi, itari yo.