Sports

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya yashimiye Rayon y’Abagore

By Habimana Sadi

Copyright umuseke

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya yashimiye Rayon y’Abagore

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Caf Women’s Champions League Cecafa Qualifiers 2025, Rayon Sports WFC yashimiwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Kane, Ernest Rwamucyo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, ni bwo umuryango mugari wa Rayon Sports WFC ugizwe n’abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bakozi bajyanye n’ikipe muri Cecafa yaberaga Nairobi Kenya, bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi, Ernest Rwamucyo, yasangiye n’aba bakinnyi ndetse abashimira uko bitwaye muri iri rushanwa ryegukanywe na JKT Queens yo muri Tanzania nyuma yo gutsinda Gikundiro igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Biteganyijwe ko ku manywa y’uyu wa Kane, ari bwo Rayon Sports WFC ihaguruka mu Mujyi wa Nairobi igaruka i Kigali. Bivuze ko bazagera mu Rwanda mu rukerera rw’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025.