Copyright kigalitoday

Ni imikino yakinwe vuva ku wa 24 Ukwakira 2025, ibimburirwa n’umukino Gicumbi FC yatsinzemo Gasogi United, usozwa n’umukino wabaye ku wa 26 Ukwakira 2025, ikipe ya Marine FC itsindirwa mu rugo na Police FC 2-1 mu karere ka Rubavu. Imikino imwe nimwe yagaragayemo amakosa y’imisifurire, byatumye bamwe mu banyamuryango ba Rwanda Premier Peague bandikira Komisiyo ishinzwe imisifurire basaba ubutabera.Amakipe yanditse asaba kurenganurwa ndetse n’ubusobanuro yari arangajwe imbere na Bugesera FC , Amagaju FC, ndetse na APR FC. Umukino watumye abenshi bibaza byinshi wahuje ikipe ya Bugesera FC na AS Muhanga wabaye ku wa 25 Ukwakira 2025 ubera mu Bugesera. Komisiyo ishinzwe imisifurire ivuga ko yakoze ubusesenguzi bw’umukino, igendeye kuri raporo ya komiseri w’umukino, n’amashusho y’umukino, ihasanga ku munota wa 20, umunyezamu Hategekimana Bonheur wa AS Muhanga yararenze urubuga rw’amahina, akagarura umupira n’amaboko yombi. Iyi Komisiyo ivuga ko yakoze ikosa risobanurwa mu rurimi rw’Icyongereza nka "Denying an obvious goal-scoring opportunity" (DOGSO)" ryo kubuza uburya uburyo bwari kuvamo igitego rihanishwa umupira w’umuterekano ndetse n’ikarita itukura, ariko abasifuzi bakaba bararetse umukino ugakomeza nta kosa basifuye. Kuri uyu mukino kandi, Komisiyo yavuze ko ku munota wa 45 w’igice cya mbere, umupira wakoze ku kuguru k’umusifuzi umupira uri gukinwa, aho yagombaga guhagarika umukino agakurikiza uko amategeko abiteganya ariko akaba yararetse ugakomeza hakanavamo n’igitego cya AS Muhanga, bityo komisiyo igendeye ku itegeko rigenga abasifuzi ryo muri 2019, KWIZERA Olivier wari hagati mu kibuga akaba yahagaritswe ibyumweru bitanu nk’uko amategeko abiteganya. Mbonigena Seraphin wari umusifuzi wo ku ruhande we yahagaritswe ibyumweru bine, nyuma y’uko yo gusanga yarakoze ikosa ryo kudafasha umusifuzi mu kumenya ko umunyezamu yakoreye umupira hanze y’urubuga rw’amahina, kandi biri mu nshingano ze. Undi mukino wari watanzwemo ikirego wabaye ku wa 24 Ukwakira 2025, Rayon sports yakiriwe n’Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium. Muri uyu mukino Amagaju FC yagaragaje kutishimira icyemezo cy’umusifuzi, agaragaza ko umukinnyi wayo Rwema Amza nta kosa yakoze ku munota wa 23 ryatuma ahabwa ikarita itukura. Komisiyo igendeye ku mashusho ifite, inagendeye kuri raporo ya komiseri w’umukino, yasanze bigaragara ko umusifuzi yari ari hafi y’ahabereye igikorwa, abireba neza, ivuga ko umusifuzi yafashe icyemezo gikwiriye. Ku mu mukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC ku wa 25 Ukwakira 2025, komisiyo ishinzwe imisifurire yasuzumye ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo ku wa 27 Ukwakira 2025, maze imaze kureba neza amashusho, isanga umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiriye mu mukinο, haba kuri penaliti APR FC yavugaga ko yakabaye yarahawe ku ikosa ryakorewe Denis Omedi ndetse n’ikarita y’umutuku yahawe Ronald Ssekiganda. Imisifurire ikomeje guteza inkeke, haba mu bakunzi ndetse n’abanyamuryango ba Rwanda Premier League, gusa inzego zirimo ubuyobozi bwa shampiyona ndetse na FERWAFA bukaba buvuga ko bukomeje gufata ingamba zirimo no kuba hari no gutekereza uburyo mu bihe bya vuba hakwifashishwa ikoranabuhanga rya VAR.
 
                            
                         
                            
                         
                            
                        